Ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro nkangurambaga.Abayobozi ba RNMU, Sendika y’abaforomo, abaforomokazi n’abyaza b’U Rwanda, bazengurutse intara y’i Burasirazuba baganira n’ababyaza

abaforomo n’abaforomokazi bakora uyu mwuga, baba abakora mu bitaro ndetse n’ abakora mu bigo nderabuzima byo muri iyi ntara, babasobanurira ibyiza byo kwibumbira muri Sendika no kubakangurira kuba abanyamuryango.

Abenshi mu baforomo abaforomokazi n’ababyaza bitabiriye ibi biganiro byabereye mu turere twa Bugesera, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana na Kayonza twose two mu ntara y’ i Burasirazuba bagaragaje ko batari bazi itandukaniro riri hagati ya RNMU, Sendika yabo, ndetse na NCNM, inama nkuru yabo igenzura cyane cyane ibirebana n’amategeko agenga umwuga, ariko banagaragaza ko bari bafite inyota yo kumenya uko Sendika yabo RNMU ibahagararira, ndetse n’inyungu bakura mu kuyinjiramo.

 “Ibi ni ibiganiro bishingiye ku bukangurambaga, ngo abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza binjire muri Sendika yabo RNMU; tubasobanurira amategeko yahindutse, twinjiza abanyamuryango bashya ndetse n’abasanzwemo buzuza ifishi nshya y’umunyamuryango kuko iyari iriho yahindutse,” ibivugwa na perezida wa RNMU Gitembagara André.

Muri ibi biganiro kandi abasanzwe ari abanyamuyango basabwe kuzuza ifishi nshya y’umunyamuryango, ndetse abinjiramo bwa mbere na bo bagasabwa kuyuzuza kubera ko hari byahindutse, cyane cyane ku musanzu mushya uzajya utangwa “Hariho umusanzu mushya washyizweho n’urwego rukuru rwa Sendika, ungana na 1% y’umushahara w’umunyamuryango uzajya utangwa muri RNMU. Ibi bikaba bikuraho ko umunyamuryango ubundi yatangaga amafaranga 500 buri kwezi,” Gitembagara avuga uko umusanzu mushya uzajya utangwa.

RNMU iteganya ko igice cy’uyu musanzu cyafasha abanyamuryango kikababera ingwate mu gihe bashaka kubona inguzanyo mu bigo by’imari kugirango biteze imbere. Gitembagara agira ati, “20% y’umusanzu, izajya ijya mu kigega twise ‘Investments Fund’ tuzakoresha kugirango abanyamuryango biteze imbere. Muri ibi byose turi gukora harimo inyungu ziri rusange ndetse n’inyungu z’umuntu ku giti cye, igihe yagiye muri RNMU.” RNMU ikora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye biri mu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza.

 Kuri ubu abaforomo abaforomokazi n’ababyaza mu Rwanda biyandikishije mu nama y’igihugu yabo (NCNM) barenga 11,000, abagera ku 6500 akaba ari bo bibumbiye muri Sendika ya RNMU. RNMU ivuga ko ifite intego yo gukangurira abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza batarinjira muri Sendika kuza kwifatanya n’abandi, ngo babone ku byiza bijyana no kwibumbira hamwe. Ni muri uru rwego ubuyobozi bwa Sendika bwazengurutse igihugu cyose bukangurira abakora uyu mwuga w’ububyaza n’ubuforomo kwibumbira muri Sendika, ndetse n’abasanzwemo bakongera kwibutswa ibyiza byo kwishyira hamwe. Ibiganiro nk’ibi byari byarabereye mu ntara y’Amajyepfo, Uburengerazuba, Umujyi wa Kigali, ndetse n’intara y’amajyaruguru. Perezida wa RNMU kandi yavuze ko bari kwiga ku bibazo abaforomo abaforomokazi n’ababyaza bahura na byo bitewe n’imiterere y’akazi kabo ishobora kubatera ihungabana mu buzima bwabo.

 RNMU, Sendika yabo yabonye ko iki kibazo gihari, ndetse perezida wayo Gitembagara André akaba avuga ko batangiye guteganya uburyo bwo gufasha abanyamuryango bagezweho n’iki kibazo cy’ihungabana mu mitekerereze. Gitembagara akaba yongeraho ko icyumba kizaba kiri mu nyubako ikicaro gikuru RNMU ikoreramo kizajya cyakira abafite ibi bibazo, ariko hakaba hari igitekerezo ko icyumba nk’iki cyashyirwa hirya no hino mu turere mu gihugu, ngo abaforomo n’ababyaza babonere ubufasha ahantu habegereye.

Gitembagara agira ati, “Ni umushinga mugari, ku buryo dushaka ko umuforomo ufite icyo kibazo azajya aza akahasanga umuforomo cyangwa umuforomokazi mugenzi we wabyize, akamufasha mu buryo bw’ubujyanama, ariko akanisanga mu rugo, akumva ari mu rugo, niba aje hano kuri RNMU, agafungura, akaryama, akaruhuka agasubira ku murongo.”