×
RNMU yifatanyije n’abanyarwanda mukwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ababyaza.

Kubera icyorezo cya Covid-19 ariko ntabwo haba ibirori mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Ubwo uyu munsi wizihizwaga, Perezida w’urugaga rw’abaforomo/kazi n’ababyaza mu Rwanda bwana Gitembagara André yongeye kugaruka ku kazi gakomeye gakorwa n’ababyaza, avuga ko ibyakozwe n’abo binshimishije, nubwo nahuye n’ibizazane byo gukorera mungorane z’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati:” uyu munsi turashimira akazi gakomeye gakorwa n’ababyaza, nubwo bakoze neza na n’ubu bakaba bagikora neza akazi kabo ka buri munsi, ariko ubu biragaragara ko icyorezo cya Covid-19 cyabaye imbogamizi ibyari biteganyijwe byose ntibyagerwaho; yakomeje avuga ko muri 2030 byibura hakenewe Abaforomo/kazi n’ababyaza ibihumbi bitandatu byibura “.

Umuyobozi wa RNMU André Gitembagara yakomeje yifuriza Abaforomo umunsi mwiza kandi abasaba gukomeza gukorana umwete n’umurava n’ubwitange mu kazi kabo ka buri munsi.
Naho kubijyanye n’ibibazo bagenda bahura nabyo mu kazi yakomeje abizeza ubufatanye no kubakorera ubuvugizi.

Ku ruhande rw’inama y’igihugu y’abaforomo/kazi n’ababyaza mu Rwanda, bwana Kagabo Innocent uyiyobora yavuze ko icyo bo bakora nko gushyiraho amategeko n’amabwiriza bifasha ababyaza gukora kinyamwuga.

Aha yagize ati:” Twe icyo dukora ni ugushyiraho amategeko n’amabwiriza kandi n’iyo atuma bakora kinyamwuga, abo yashimagiye ko ababyaza barushaho gukora ibishoboka byose bakaba intangarugero nkuko bitwaye muri ibi bihe bya Covid-19 badatezuka kandi bakaba bataratezutse ko ubutwari bwabaranze babukomeza, yashimiye Minisireri y’ubuzima ku mikoranire myiza anifuriza ababyaza umunsi mwiza “.

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda, Madamu Murekezi Josephine yavuze ko ubu muri 2021 mu Rwanda habarizwa ababyaza 2215 mugihe mu 1995 hari ababyaza bane gusa, ibi bivuze ko ibyakozwe bishimishije n’umubare ukomeje kugenda wiyongera, intambwe yatewe n’indende, ariko na none inzira iracyari ndende, kubera ubuke bw’ababyaza ubu hari aho usanga hakora umubyaza umwe mu ijoro rimwe kandi byibura burya umubyeyi umwe yagombye kuba ari kumwe n’ababyaza batatu igihe agiye kubyara, ariko ubu ntibishoboka.

http://www.intwari.rw/mu-rwanda/ubuzima/article/rnmu-yifatanyije-n-abanyarwanda-mukwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-w-ababyaza

Related Posts